gen-enquiry

Connect with us:

FByt

FAQs Kinyarwanda

Hasabwa  iki kugira ngo umuntu ufungure konti  yo kubitsa no kubikuza cyangwa Konti yo kunyuzaho umushahara?
Kugira ngo ufungure konti yo kubitsa no kubikuza, usabwa kuba ufite irangamuntu yawe y’umwimerere na kopi yayo, kuzuza impapuro zabugenewe ziboneka  ku ishami rya banki  cyangwa ku mu ejenti ukwegereye

Ni kuki za konti zitakaza uburenganzira bwo gukoreshwa (dormant accounts)?
 Konti zitakaza uburenganzira bwo gukoreshwa bitewe nuko zimaze amezi atandatu nta kubitsa cyangwa kubikuza. Konti zitakaza uburenganizira bwo gukoreshwa  by’agateganyo hagamijwe kurengera amafaranga y’abakiliya kugeza igihe konti zizongera kuvugururwa ngo zikoreshwe . konti yatakaje uburenganzira bwo gukoreshwa by’agatenganyo  ibishoboka kubitwaho  amafaranga  ariko ntishobora kubikuzwaho .

Mbese birashobora  ko umuntu abona amakuru ya konti  ye binyuze  mu butumwa bwa  Interineti?
Yego, birashoboka ko umuntu abona  inyandiko zigaragaza uko konti ye ihagaze binyuze mu butumwa bwa interineti iyo wafunguye konti yawe .Kugira ngo utangire kubona amakuru kuri konti yawe binyuze mu butumwa bwa interineti, andikira banki kuri uyu murongo:Customercare@equitybank.co.rw
 Kugira ngo ukosore cyangwa uhindure aderese yawe ya email, gana ishami rya banki wafunguriyeho konti witwaje irangamuntu y’umwimerere na kopi yayo hanyuma wuzuze impapuro za bugenewe  kandi na none usabe ko amakuru kuri konti yawe yajya akugeraho mu gihe runaka wihitiyemo.

Ibiciro by’amafaranga asabwa mugukoresha konti bimeze bite?
Nta mafaranga asabwa buri kwezi kuri konti zacu ; wishyura gusa serivisi wahawe cyangwa wakoresheje, ni ukuvuga kubikuza amafaranga mu ishami rya Banki, duca amafaranga 200,kubikuza kuri ATM amafaranga 180. Ibi bisobanuye ko iyo utakoresheje konti yawe, nta mafaranga utanga.  Ibi biciro bimanitse  ku mashami yacu mu gihugu hose .Kugira ngo ubimenye  ushobora kutwandikira kuri uyu murongo: info@equitybank.co.rw

Mwaba mufite konti z’abana ? Bisaba iki kuyifungura?
Dufite konti zinyuranye  zigenewe abana. Ziri mu by’ibyiciro bitandukanye ukurikije imyaka bafite. Usabwe kugana amashami ya Banki  kugira ngo bakugire inama kuri serivisi dutanga zibereye umwana wawe. Ku bana bataruzuza   imyaka18, hasabwa ibi bikurikira: Irangamuntu y’umwimerere y’umubyeyi /ushinzwe kumurera na kopi yayo, icyemezo cy’amavuko cy’umwimerere cy’uwo mwana na kopi yacyo, no kubitsa byibuze Rwf 1500.

Bigenda bite iyo umuntu atakaje  ikarita ye  ya ATM?
Ikintu cya mbere usabwa gukora ni ukugana ishami rya Banki rikwegereye cyangwa gutelefona muri Banki kugira ngo uhagarikishe ikarita yawe yibwe ; ibi bigamije kubuza ko ikarita yawe yakoreshwa n’umuntu utabifitiye uburenganzira kandi bigatuma banki ishobora kurinda umutekano w’amafaranga yawe ari kuri konti. Telefone yacu y’ingoboka ni: 0788190000.  Iyo wiyandikishije muri serivisi ya Eazzy247, ushobora kuyikoresha mu guhagarikisha ikarita yawe igihe yibwe cyangwa yatakaye. Kugira go usimbura ikarita yabuze(yibwe/yatakaye), gana ishami rya Banki rikwegereye kugira ngo usabe ko uhabwa indi.

Hasabwa iki kugirango umuntu ahindure agasanduku k’iposita na nomero ya telefone?
Kugira ngo uhindure agasanduku k’iposita kawe cyangwa inomero ya telefone yawe, usabwa kugana ishami rya Banki wafungurijemo konti, witwaje iranmgamuntu yawe y’umwimerere na kopi yayo, no kuzuza impapuro zabugenewe. Muri icyogihe, usaba na none umukozi wa Banki  kubyongera kuzindi serivisi za banki usanzwe uhabwa hakoreshejwe telefone cyangwa interineti.   

Mbese nshobora kubona inguzanyo ingana iki?
Agaciro k’inguzanyo ushobora guhabwa gaterwa n’ubushobozi bwawe bwo kwishyura iyo nguzanyo. Izindi ngingo zishingirwaho harimo ubwoko bw’inguzanyo wifuza, impamvu ushaka iyo nguzanyo n’igihe uzayishyurira. Ushobora gusura urubuga rwacu rwa internet kuri:  www.rw.equitybankgroup.com kugira ngo urebe ubwoko bunyuranye bw’inguzanyo dutanga cyangwa ukagana ishami rya Banki rikwegereye ubiganireho ku buryo burambuye n’abakozi bashinzwe inguzanyo.

Usibye ibyuma bya ATM bya Equity Bank, ni hehe nshobora gukoresha ikarita ya ATM?
ushobora gukoresha ikarita yawe ya ATM mu kubitsa no kubikuza amafaranga ku  ba Ejenti ba Equity Bank mu gihugu hose; na none, ushobora gukoresha ATM yawe mu kwishyura ibintu waguze  cyangwa serivisi wahawe ahantu hanyuranye bemera iyo karita, mu maduka/ no mu soko manini no ku muyoboro wa interineti kandi nta kindi kiguzi. Ushobora kandi kubikuza amafaranga kuri konti yawe igihe uhaha ibintu mu maduka amwe n’amwe akorana na Equity  Bank cyangwa ahandi habigenewe.

Mbese ni izihe karita twakira?

Twemera Master card (Maestro-cirrus),Visa card, Smartcash, Chine union pay (CUP) na Dinners club .

Ni izihe serivisi dutanga ku ba Ejenti ba Equity bank?

  • Kwiyandikisha muri Eazzy 247
  • Kuvugurura konti yatakaje ububasha bwo gukoreshwa by’agateganyo
  • Kubikuza amafaranga
  • Kubona amakuru kuburyo buhinnye y’imiterere ya konti
  • Kohereza amafaranga
  • Gufungura konti
  • Kubitsa amafaranga
  • Gusaba amakuru ku mafaranga asigaye kuri konti

Ni izihe serivisi zinyuranye ziboneka kuri Eazzy 247?

  • Kubikuza amafaranga
  • Kubitsa amafaranga
  • Kohereza amafaranga
  • Kubaza amafaranga asigaye kuri konti
  • Inyandiko za konti zihinnye
  • Kongera inite muri telefone
  • Gutumira inshuti
  • Guhindura umubare w’ibanga 

Amashami yanyu abarizwa he/ mbese amasaha yayo y’akazi ni ayahe?

Dufite amashami 9 akurikira :

Amashami Aho ribarizwa Amasaha y'akazi
Main branch Kigali (Grand pension plaza) Saa mbiri zamu gitondo – Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
Nyarugenge Kigali (Nyarugenge market) Saa mbiri zamu gitondo – Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
Nyabugogo Nyabubugogo (hafi ya gare) Saa mbiri zamu gitondo – Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
Remera Kigali -gisimenti Saa mbiri zamu gitondo – Saa mbili  z'umugoroba
Muhanga Muhanga Mumujyi Saa mbiri zamu gitondo – Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
Rusizi  Rusizi-Mumugi Saa mbiri zamu gitondo – Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
Rwamagana Rwamagana-Mumugi Saa mbiri zamu gitondo – Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
Musanze Musanze-Mumugi Saa mbiri zamu gitondo – Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
Rubavu Rubavu-Mumugi Saa mbiri zamu gitondo – Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba

ICYITONDERWA:

Ishami rya Remera rifungura kuva ku wa mbere kugeza ku Cyumweru  

Ku wa gatandatu: Saa mbiri zamu gitondo – Saa kumi n’imwe za nimunsi

Ku cyumweru: Saa tatu za mu gitondo- saa kumi n’imwe za nimunsi

Ku cyumweru nyuma y’umuganda rusange: Saa saba –Saa kumi n’imwe (AMASHAMI YOSE)

 


Featured Product

feature